IGITABO CY’IMIGANI
Imigani n’igitabo kigufi gitanga inyigisho kubuzima. Umwanditsi umwe yaravuze ati “imigani ninteruro ngufi zavuye mubuzima bwigihe kirekire” iki gitabo cyuzuye imvugo zimeze gutyo, ziganisha kurubyiruko, (1:4,8) ni ngombwa kwibuka ko Imigani kenshi ivugira. Isobanura ibisanzweho nubwo byose aba atari ukuri buri gihe.
Urugero; imigani ivuga ngo umukiranutsi azagubwa neza, ubusanzwe nibyo ariko kandi tubona ubuzima bwa Yobu bugaragaza ko umukiranutsi ashobora kubabazwa. Na Yesu wuzuye ubumana kuruta bose byagaragaye ya babajwe bikabije.
Salomo (reba 1Abami4:32-34) hakubiyemo ibiri mugitabo byose, (10:22-22:16 na 25:1-29:27), nubwo Hezekiya mu myaka 250 nyuma ya Salomo nawe yongeyeho, (25:1) nk’uko n’abandi babigenje.
Ibice icyenda byambere bibanza bifite andi magambo nyamukuru muburyo bwagutse ariko uhereye ku 10:1, biba byiza gusoma buri mvugo nyuma yiyindi, nkuko nubundi bikurikirana uhereye kuri yo ngingo gukomeza. Iki gitabo kiri mubice 8, ibice 1-9, bitubwiraho kubyerekeye gusenga; 10:1-31:9 harimo imvugo esheshatu, naho 31:10-31, harimo imvugo y’isubiramo itaka umugore.
Amagambo y’ingenzi.
1) Imana n’umuntu: Imigani ntabwo ar’imvugo itubwira uko twaba abatunzi, tukagubwa neza mubuzima gusa, ahubwo bitwereka isano yahafi ubwenge bufitanye n’imyifatire myiza. Ukurikije bikuyoboye wakubaha Imana kandi ugatunganirwa.
2) Umupfapfa: umunyabwenge buri gihe aba atandukanye n’umupfapfa, kugirango ugire icyo ugeraho, hari ingingo eshatu zakoreshejwe gusobanura umupfapfa; iyambere n’umuntu woroheje mu mutima, iya kabiri; n’umukobanyi w’umunyamwaga, iya gatatu ni; umunyamagambo, unegura abandi, utajya yubaha abanyabwege cyangwa bubaha Imana.
3) Ubunebwe: Ibi bice biburira abantu kudatangiza ibintu hanyuma ngo ntibabisohoze, ninde utazashaka kwigora, umunyamwete muke.
4) Inshuti: ibi bice bitwereka umuntu wumwizerwa, inyangamugayo kandi wirinda. Bene uwo n’ubutunzi bukwiye gufatwa neza, kandi n’umugisha ufite ingororano.
5) Umuryango: Imigani nagapfunyika karimo iby’umubano hagati y’umugabo n’umugore, abana n’ababyeyi, yerekana umugore mwiza ko ari umugisha utanga n’Imana, (18:22; 31:10-31) kandi atoza abana imico myiza akabahanira gukiranuka.
6) Ubukire n’ubukene: Igitabo cy’imigani si cyitwigisha gukira, ntanubwa gihimbaza ubutunzi, ariko gitanga impanuro uko watunganirwa, kandi cyikatuburira ububi bwa byombi, (30:7-9) kandi cyitwereka Imana ko ariyo ikwiye gushyirwa imbere ya byose.
7) Amagambo: habamo imbaraga zikomeye mu magambo, nubwo afite aho agarukira, kivuga ko amagambo akwiye kuvuga ibyo kwizerwa, atari ay’uburiganya, makeya, atari menshi, atuje atarimoumujinya, kandi atarimo ubupfapfa.