The Book of Job – K

KUREBA MW’ISEZERANO RYA KERA—BITABO BY’UBWENGE

Ibitabo bitanu biri mw’Isezerano rya kera byitwa iby’imigani y’ubwenge, iyi migani y’igiheburayo yashyirwa munzego ebyiri; urwa mbere n’iz’amagambo akaze, urwa kabiri nibitekerezo bijyanye n’amagambo; ikibazo ntabwo ari amagambo avugitse mu ijwi ahubwo ibitekerezo binyuze muijwi.

By’amahirwe imigani y’igiheburayo yahinduwe muzindi ndimi ntagitakaye, kandi wayisanga ahari hohose mubitabo bitandukanye, cyane cyane mubitabo by’abahanuzi, atari muribi bivuzwe kw’ari by’ubwenge. Urugero Yesaya 55;8 haravuga “erega ibyo nibwira sibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe nizanjye niko Uwiteka avuga” Kubara 23:19 “harabaza, “Ibyo yavuze no gukora ntizabikora? Ibyavuye mukanwa kayo, no gusohoza ntizabisohoza?” muri buri gace ijwi ry’umurongo ry’isubiramo, noneho ubutumwa bukumvikana neza.

Hari uburyo butatu imigani y’igiheburayo ikozwemo: uburyo bwambere “synonym” Uburyo bwa kabiri “antithetic” na completion. Uburyo bwa mbere “synonym” n’imigani ifite amagambo asa, cyangwa ikoze kimwe, umurongo wa kabiri ugatangira uwambere; “ntiya twituye ibihwanye n’ibicumuro byacu/ cyangwa ngo atange ibihembo by’ibicumuro byacu.” (Zaburi 103:10)

Muburyo bwa “antithetic” umurongo wa kabiri uba unyuranye nuwa mbere, “umwana w’ubwenge anezeza se/ ariko umupfapfa akababaza nyina” (Imigani 10:1) muburyo bwa gatatu umurongo wa kabiri wuzuza uwa mbere cyangwa ukagura icyo gitekerezo cy’umurongo wa mbere. “Igitinyiro cy’umwami nink’icy’intare yivuga/ umurakaje aba agiriye amagaraye nabi.” (Imigani 20:2)

Igitabo cya Yobu, Imigani n’Umubwiriza bifatwa nabyo nk’ibitabo by’ubwenge, bigaragaza ingaruka z’ubuzima bikanigisha, harimo isomo ryihariye rigufi kubuzima mu migani, rigasubirwamo neza mu mubwiriza. Ibi bitabo by’ubwenge bigaragaza agace ku mwijima k’ubuzima, byerekana ko ubuzima atari ukunezerwa gusa cyangwa umukino. Ariko bigatanga uburyo umuntu yakwinezeza mubikorwa bye bya buri munsi.

Nubwo ibi bitabo byerekana ko ubuzima bugoye kandi ko Imana ari ikintu cy’ibanga rikomeye cyane, nyuma bivuga ko Imana ikwiye kwizerwa, ikumvirwa kuko inzira zayo ar’iz’ukuri kandi ziboneye.

IGITABO CYA YOBU

Uyu numugabo w’umukiranutsi, wababaye bikabije cyane. Bamwe bavuga ko cyibereyeho kutwigisha impamvu umukiranutsi ababara, byakabaye byiza bavuze ko cyitwigisha uko umukiranutsi yitwara mu mibabaro. Iyi nkuru ivuga kuri Yobu wari umukiranutsi kandi w’umutunzi, imibabaro ye itangirira mw’ijuru aho Satani yareze Yobu ngo n’umukiranutsi kubera ko Imana yamuhaye umugisha mwinshi cyane. (ubimenye ko izina Satani bivuga murezi) Imana yemerera Satani gutwara umuryango n’ubutunzi Yobu yarafite, Yobu akomeje kwizera Imana, Imana yemerera gukora no ku buzima bwa Yobu.

Bidatinze inshuti za eshatu ziza kumusura no kumugira inama, aha igitabo gikomeza kubivuga muburyo bw’imigani; aba ni Elifazi, Bilidadi na Zofari, bo bemeza ko Yobu abaye atya kubera ibya atigeze yatura. Yobu akomeje kubyima amatwi, Elihu nawe avuga iby’atekereza. Nyuma Imana iramusanga iramuvugisha nkuko yifuzaga kujy’ipaka nayo. Imana imwereka ko atabasha kuyigisha impaka muby’ubu buzima, Yobu aza kwihana, Imana isanga za nshuti za Yobu izicyaha kubwo kumucira urubanza rw’ibinyoma, Imana ihita ishumbusha Yobu ibyo yarafite ndetse imukubira inshuro ebyiri zubutunzi yarafite.

Iki gitabo cyivuga uburyo butanu cyibonamo impamvu y’ibyaha mw’isi.

1)      Satani ubwe abona imibabaro nakaho yaba impamvu yo kuva ku Mana (1:11; 2:5) Abantu benshi bavuga ko batashobora kwizera ko Imana nziza yashobora kureka imibabaro nkiyo tubona igakomeza kuba ku isi.

2)      Inshuti za yobu zivuga ko umugisha ari inyiturano yo gukiranuka, mubundi buryo imibabaro ikaba ingaruka z’ibyaha. Mugihe gukiranuka kugira imbuto zako no gukiranirwa nabyo bikagira ibihano byabyo, kubimenya biroroshye. Ibyo twaciyemo bigaragaza ko ahubwo umukiranutsi ariwe ubabara naho umunyabyaha akarushaho gutoha.

3)      Yobu yasanze imibabaro atari ikintu gikwiriye, ariko yakomeye ku Mana atitaye kuko yari amaze.

4)      Elihu we yasanze ko Imana ikoresha imibabaro kutwigisha. Kenshi imibabaro iduha amahirwe yo gutunganya ingeso zacu, ariko si buri kibazo kituzanira ubutumwa nkubwo.

5)      Igisubizo cy’Imana mugice 38-42, Imana yerekanye imibabaro ari ubwiru. Yobu ntiyigeza asobanukirwa impamvu yamubabaje ahubwo yashimiye Imana kubw’urukundo rwayo, aranyurwa. Mu mpera ziki gitabo hari byinshi byari bitarakemuka ariko cyiracyavugana natwe uyu munsi, kuko imibabaro nabwo n’ubuzima. Bibiliya ijya ivuga kumateka y’imibabaro y’abakiranutsi gusa. Imana mu mwana wayo, yafashe ibyaha byacu ibimushyiraho arababazwa, binyuze muriyo mibabaro turacungurwa.

 

"Ministering to the pastors of Africa"