IGITABO CYA ZABURI
Mugiheburayo uyu mutwe wiki gitabo “zaburi” witwa amashimwe cyangwa “igitabo cy’amashimwe” mukigereki uwo mutwe usobanura indirimbo icurangwa mubyuma. Nubwo hari benshi banditse zaburi ariko nyinshi zitirirwa izina rya Dawidi. Buri muntu ajya asanga amaranga mutima ye yaravuzwe muri zaburi-atari kuby’urukundo n’umunezero gusa ahubwo n’ibyo kubabara no kurakara. Zaburi ishobora gushyirwa mubyiciro nkuko bikurikira;
1) Indirimbo zo gusingiza Imana kubyo yakoze, nuko iteye, urugero 8, 19 na 29.
2) Amarira no gutaka kwabantu, aturuka mubyago biteye igihugu- urugero 44, 74, na 137.
3) Ibihimbano binezeza umwami, gukorera umwami bihe bidasanzwe- urugero; 2, 18, 20 na 45.
4) Amarira no gutaka kw’umuntu kugiti cye; urugero 3, 7, 13, 25 na 51.
5) Gushima- urugero; 30, 32, na 34.
Zaburi zuzuyemo kristo hafi inshuro 218 z’amagambo mw’Isezerano rishya bayakoresheje bayakuye mw’Isezerano rya kera, inshuro 116 z’amagambo bayakoresheje bayakuye muri zaburi.
Nubwo Kristo atavugwa mu mazina ye ariko zaburi nyinshi zavuze ibye kandi birasohora, zaburi nyinshi z’abami nka 2, 72 niya 110 igaragaza ishusho yacyami/umutambyi, uwariwe wese uruta Dawidi cyangwa uwariwe wese ugaragara nk’umwami wa isiraeli. Murundi ruhande zaburi zimwe nka, 22, itwereka imibabaro Kristo yihanganiye.
Zaburi ziganijwemo ibitabo bitanu bitandukanye; (1-41) (42-72) (73-89) (90-106) na (107-150) mumpera yaburi zaburi muri izi igenda irangirana ijambo ryo guhimbaza Imana. Zaburi eshanu za nyuma 146-150 ni zaburi zihimbaza kimwe niya 150a ifunga ihimabazanya umunezero.
Igice kigufi (117) n’ikirekire (119) muri Bibiliya byose biboneka muri zaburi, ijambo nyamukuru rya zaburi 119 ni “ijambo ry’Imana” kandi hafi buri murongo ufite interuro y’ijambo ry’Imana nka; “itegeko” (1) “ubuhamya” (2) “amateka” (5) na “amategeko” (6) “buri tsinda kumurongo waryo wa munani hatangirana ijambo ry’igiheburayo, ubwo rero inyuguti 22 z’igiheburayo mur’ayo matsinda zingana n’imirongo 176.