The Book of Joshua – K

KUREBA IBYO MU ISEZERANO RYA KERA-AMATEKA

Amateka y’aba isiraeri uhereye igihe cya Yoshuwa ukageza igihe baviriye mu Gihugu cya Babuloni bari barajyanywemo nk’iminyago avugwa muri ibi bitabo uko ar’icumi na bibiri. Aribyo: ( Yoshuwa, abacamanza, Samweli 1&2, Abami 1&2 bikubiye mu gice cyitwa “icy’abahanuzi” cyangwa abahanuzi ba kera, n’ikindi gice cyitwa inyandiko. Nabo baba bitwa abahanuzi kuko intego yabo yari ukwigisha, cyangwa bigaterwa n’ukuntu ubutuwa bw’Imana muri Isiraeli bwasohoye mu buzima bwabo.

Hari amagambo nyamukuru mur’ibi bitabo. Irya mbere ni; Ubwami, Abacamanza babonye ko kutagira Umwami kw’Abaisiraeli ari yo yabaye intandaro yo gucumura (Abacamanza 21:25) mu gihe Samweli 1&2 bitwereka guhagurutswa kwa Dawidi no gutegeka kwe nk’Umwami ukomeye kuruta abandi, bikurikirwa no kwanga abami no kwirema ibice, (Abami 1&2 irindi jambo nyamukuru ni “ijambo ry’Uwiteka” uko Imana yajyaga ivugira mu bantu bayo nka Samweli, Eliya na Elisa.

Kubakwa kw’Urusengero rw’Imana, gusimbura aho gusengera cyar’igikorwa cya gatatu cy’ingenzi. Ijambo nyamukuru rya kane ni “kuramya”. Abami ntibareberwa mu mbaraga za gisirikare, cyangwa uko bakemura ibibazo by’ubukungu, ahubwo uburyo biyemeza gukorera Imana cyangwa kutayikorera.

YOSUWA

Nyuma yo gupfa kwa Mose, Imana yashyize Yosuwa mukimbo cye, Yosuwa yayoboye Abisiraeli kujya mu Gihugu cy’Isezerano, hasohozwa Isezerano Imana yari yarabasezeranije mu binyejana byatambutse. Nk’uko agakiza katari ako kutuvana ikuzimu gusa ahubwo katujyana no mu ijuru, bityo n’umugambi w’Imana kuri Isiraeri ntiwari ukubavana mw’Egiputa gusa ahubwo kwari ukubajyana muri Kanani. Ijambo nyamukuru ni “gufata Igihugu” Imana yari yaracyibahaye icyari gisigaye kwari ukugifata.

Ikibabaje nuko kubera kutumvira kwabo byatumye batakijyamo cyose. (13:1) Yosuwa ubwe yigeze kuba umugaba w’ingabo (Kuva 17:8-13) yungirije Mose (kuva 24:13) hamwe na Kalebu umwe mu batasi wizeye ko Isiraeli izatsinda igihugu cy’isezerano (kubara 14:6-9) Igitangaje nuko niwe na Kalebu mubo  bavanye mwegiputa bashoboye kwambuka bagera Kanani. Byari bikwiye ko Yosuwa aba ariwe usimbura Mose akayobora aba isiraeli (Gutegaka 34:9)

Ibice by’ingenzi-

1)      Guhamagarwa kwa Yosuwa (1:1-9) Imana imuhamagarira kuyikorera, imubwira gukomera no gushikama.

2)      Batsinda Yeriko (2:1-6:27) Yeriko yariwo murwa wa mbere wabohojwe n’abisiraeli.

3)      Bambuka yorodani (3:1-17) Isezerano ry’Imana risohora binjira mu Gihugu.

4)      Bagabana igihugu (13-21) buri muryango uhabwa umugabane

5)      Gusoza kwa Yosuwa (23:1-24:28) Yosuwa ahamagarira aba isiraeli kuvugurura imibanire yabo n’Imana yabo yabacunguye n’uburyo bwo kuyikorera, kandi ahamya icyemezo cye cyo kuyikorera. (24:14-15)

 

"Ministering to the pastors of Africa"