The Book of Numbers – K

IGITABO CYO KUBARA

Muntangiriro z’iki gitabo (1) ukageza ku musozo wacyo (26) abana b’Isiraeli barabarwaga, ari byo izina risobanura, byatangiye bava ku musozi Sinayi, aho baherewe amategeko birangira bagiye kwinjira muri cya Gihugu cy’Isezerano kanani.

Ariko hagati mu rugendo harimo imyaka 38, yo kwitotomba, kutizera no kwigomeka. Mu rubyaro rwose rwavuye mw’Egiputa abantu batatu gusa; Mose, Yosuwa na Kalebu nibo bari bakiriho kugeza aho iki gitabo kirangirira, mur’aba kandi babiri Yosuwa na Kalebu nibo binjiye mu Gihugu Imana yasezeranije kubaha.

Kubara n’igitabo kibabaje.

Igikorwa gikomeye mur’iki gitabo cyabaye Ikadeshi-Barunea (13:1-14:45) mu kwitegura kujya mu gihugu Imana yabasezeranije, Mose yatumye abantu bavuye muri buri mu ryango mu ba Isiraeli kujya gutata igihugu, nyuma y’iminsi mirongo ine baragaruka, batanga raporo yuko igihugu ari kiza kandi kirumbuka, ariko abatasi icumi muri bo baciwe intege n’abantu babonyeyo kandi babona ko aba Isiraeli batari butsinde abo Bantu. Keretse Kalebu na Yosuwa gusa nibo bakomeje kwizera Imana no komatana nayo, bizera ko hamwe n’Imana bazatsinda Igihugu.

Abantu bizera inkuru y’abatasi icumi, bicuza icyatumye bava mw’Egiputa, Imana ivugana na Mose ishaka ku rimbura aba Isiraeli ngo izatangirire kuri Mose, ariko Mose arabatakambira. Igihano Imana yari guha Isiraeli kubera kutizera kwabo kwari ukuguma mu butayu bakazashira nyuma Igihugu ikazagiha abana babo.

 

"Ministering to the pastors of Africa"