ZAKARIYA
Harimo ubuhanuzi buvuga kuri Mesiya—ariwe Kristo mugitabo cya Zakariya kuruta ahandi hose mubitabo by’ubahanuzi bato. Abamuzi ba kera bavuga ko Zakariya yari umutambyi akaba n’umuhanuzi, ngo yiciwe kurusengero (Matayo 23 :35) igitabo cyanditse muburyo bw’ibyimperuka nink’ibyahishuwe, harimo byinshi bifite icyo bishushanya. Ibice umunani bibanza n’amayerekwa gusa, naho ibice 9-14 n’ubutumwa bukurikirana. Igice cya mbere gishushanya umuntu uri kw’ifarashi azenguruka mwisi, nkuko umupolisi wumuperesi yakabikoze. Ubu butumwa ni bumwe mubuhumuriza. Amahembe ane (1 :18-21) bishushanya kurangira kw’akavuyo kagushije abantu b’Imana.
Igice cya kabiri kirimo umuntu ufite metero yo gupimisha, yitegura kubaka Yerusalem. Igice cya gatatu gishushanya Imana yeza Yosuwa, kumurimo w’umutambyi mukuru. Igice cya kane, gishyigikira ukongera kubaka urusengero. Twibutse ko Zerubaberi atari yagakora ariko azawurangiza. Igice cya gatanu, numuzingo wacyo uguruka, gishushanya gukurwaho k’umuvumo nintege nke mugihugu. Amagare 6 :1-10 ongera wibuke ifarasi izenguruka isi, mugice cya 1, mugihe gukuza Yosuwa bigaragaza ishusho ya Mesiya uzaba afite ingofero ebyiri, umuhanuzi numutambyi.
Igice cya 7 gishishikariza abantu gusenga no kwiyiriza ubusa. Mbese babikora ari ukubaha Imana cyangwa nimigenzo gusa ? icyo kibazo kibazwa abantu bose b’Imana. Igice cya 8 kivuga ubwiza Imana izaha Yerusalem, igihe cy’amahoro no gutera imbere. Igice cya 9-11 kivuga kuri Isiraeli nandi aturanye nayo. Mesiya azaza ari kundogobe sikwifarasi nkimenyetso cy’amahoro, (9 :9) kuko abantu b’Imana banze ubufasha bwayo, nayo ikemera ko igihugu gicikamo ibice. Igice cya 12-14 kivuga ibyo mugihe kizaza. Imana yari kuzakuramo abahanuzi b’ibinyoma ikeza abantu bayo. Igice cya 14 kivuga intambara ya nyuma, mugihe cyizaza, ubwo isi yose izahinduka ubwami bw’Imana.