Lessons on Preaching the New Testament

Isomo ryo kubwiriza ibyo mu Isezerano rishya.

Tuganira mur’ iyi minsi, nishimiye kubaganiriza kubijyanye no kubwiriza. Kubwiriza n’umuhamagaro uturuka ku Mana! S’ibyo dupfa gukora ahubwo, n’ibyo tugomba gukora! N’amahirwe ariko kandi ikiruta byose n’umuhamagaro. Muri hano munteze amatwi uyu munsi kuko mufite umuhamagaro w’Imana. Kandi Imana ihamagara aba shumba ngo bawirize ubutumwa bwiza!

Mu Isezerano rishya riri mukigereki, iyi nshinga “KARUSSO” isobanura “gutangaza” kwamamaza, cyangwa kubwiriza. Noneho izina risobanura umubwiriza; umutanga butumwa, intumwa, mwahamagawe n’Imana kwamamaza inkuru nziza y’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo!

Mukubikora uzaba ukurikije urugero rwa Yesu ubwe! Imana dukorera ikunda kuvugana n’abantu mur’ubwo buryo. Bibiliya n’ihishurirwa ry’Imana ryandikiwe abantu, Intumwa Paulo yandikiye Timoteo imutegeka kubwiriza ijambo ry’Imana, guhora yiteguye mugihe gikwiriye no mugihe kidakwiriye. Uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose”. Iyo tubwiriza ijambo tuba twamamaza iby’ Imana yamaze kwamamaza muri Bibiliya!

Imana yavuganye n’abantu binyuze muri Bibliya. Abaheburayo 1:1 havuga ko Imana ya Bibiliya ntiyavuganye na basogokuruza ikoresheje abahanuzi gusa ahubwo yavuganye natwe kenshi mu buryo bwinshi  iri jambo ngo “uku niko Uwiteka Imana ivuga” rikoreshwa muri Bibiliya inshuro 2000.

Tuzi yuko Imana ubwayo ari umubwiriza, kuko ubwo yazaga mu isi, mw’ishusho y’umwana wayo (Imana Umwana) Bibiliya itwereka ko Yesu yabwirije, bamwitwaga Rabbi kenshi, bisobanura umwigisha, (inshuro zirenga 50 Yesu yitwa umwigisha mw’Isezerano rishya) mugihe izina umubwiriza batari mwitaga, ariko kubwiriza byari inshingano ze. Nyuma yuko Yohana umubatiza ashyizwe munzu y’imbohe, Matayo 4:17 hatubwira ko uhereye icyo gihe Yesu yatangiye kubwiriza, yamamaje inkuru nziza z’Imana” (Mariko 1:14) yari umuhanga cyane mukwigisha no kubwiriza.

(Matayo 4,9,11) Aho Yesu yabwirije hose yaranzwe n’ubutware bukomeye. Ndetse bigatanza benshi, kuko uburyo yabwirizagamo byabaga binyuranye n’ibyo abigisha babayuda bigishaga.

Yesu yarafite ijwi rirangurura kandi riyunguruye kuko, tutitaye ku bo yabwiraga, Bibiliya itubwira ngo ibihumbi n’ibihumbi byinshi byaramwuvaga (Matayo 5:11, Mariko 6:34 luka 6:17, Yohana 6:2) Imyaka itatu y’imirimo ya Yesu yayigizemo amahirwe yo kubwiriza ubudahagarika. Mariko 1:38 havuga ngo “tujy’ahandi muyindi midugudu iri bugufi nigisheyo naho, kuko aricyo cyanzanye”

Igihe Imana yazaga mu mwana wayo yarabwirije!

Dukwiye gufatanya uwo murimo w’umunezero. None n’iki twabwiriza? Ni Bibiliya! Ariko nk’uko Ratzlaff yatubwiyeho ku ngingo z’ingenzi zo mu Isezerano rya kera  yuko tugomba kubwiriza, ndangirango mbisubiremo mw’Isezerano rishya.

Nizihe ngingo nyamukuru zo mw’Isezerano rishya zikwiye kubwirizwaho? Kimwe kidashidikanwaho n’ubutumwa bwiza.

Ubutumwa bisobanuye “inkuru nziza” igihe cyose ubwirije uku kuri kwa Yesu Kristo, kuza kwe muisi, ibyo yakoze byinshi byiza, ariko bakamurega ibinyoma, akababazwa bikomeye, akanabambwa ku musaraba. Ahambwa mumva ariko ku munsi wa gatatu arazuka  mu buryo bw’igitangaza, ubu akaba ategekera mw’ijuru, ariko umunsi umwe azagaruka. Kandi kugirango tumwitegure tugomba kwizera imirimo yo ku musaraba ngo dukurweho ibyaha byacu. Ukuri nuko yatwishuriya ikiguzi cyose, yemeye kwishyiraho umujinya w’Imana kuri we, ababazwa mukimbo cyacu.

Hari imirongo myinshi ivuga ubu butumwa bwosa mu murongo umwe, turebe Yohana 3:16. uyu murongo ushobora kuba uzwi cyane muri Bibiliya; “kuko Imana yakunze abari mwisi cyane, bituma itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”

Uwundi murongo ukomeye ni; 2Abakorinto 5:21 “Kuko utigeze kumeny’icyaha, Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugirango muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana”

Ndavuga undi murongo umwe gusa ukubiyemo ubwo butumwa nawo ni 1Petero 3 :18 « kuko na Kristo yababarijwe ibyaha by’abantu rimwe, umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa kugirango atuyobore ku Mana, amaze kwicwa mu buryo bw’Umubiri, arikw’ ahinduwe muzima mu buryo bwo mu mwuka. »

Indi ngingo n’ukwizera.

Ndashaka gukoresha izi nzira ebyiri ; iya mbere n’ukwizera gukenewe kugirango winjire mu bwami bw’Imana Abefeso 2 :8-9 havuga ngo « mwakijijwe n’ubuntu kubwo kwizera ; ntibyavuye kuri mwe, ahubwo n’impano y’Imana, ntibyavuye no ku mirimo kugirango hatagira umuntu wirarira »

Kwizera kuri mu bintu bibiri ugomba kumenya : icyambere menyako uri umunaya ntege nke utabasha kwikura mu kaga kangana gatyo. Icya kabiri n’ukwemera no guha Yesu ubuzima bwawe, wiringiye ko ibyo Yesu yakoze ku musaraba, bihagije kugukuraho ibyaha no kukubohora. Hari andi magambo abiri asobanura kwizera ;kwizera no kwiringira biragendana. Ibyo bidusubiza kuri Yoh 3:16 twamaze kubona. Ibyak 16:31 uyu murongo werekana Paulo na Sila bakubiswe bajugunywe munzu y’imbohe baririmba bahimbaza Imana nijoro, habaho umushyitsi imbohe zose zirabohoka, umurinzi wa gereza ashaka kwiyahura yibwira ko abanyururu bamaze kumucika. Ariko Paulo aramubuza ati sigaho wikwihemukira. Ahita yikubita hasi arabaza ati nkore iki kugirango nkizwe? Pauli aramusubiza (Ibyak 16:31) “ni wizera Yesu Kristo urakizwa….”kwizera gukwiye gukoreshwa ubundi buryo, iyo kwizera kwamaze kudukiza tuba noneho dusabwa kubaho mu kwizera.!

Abaroma 1:17 havuga ngo “kuko muri bwo ari namwo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera, kugakomezwa nako, nk’uko byanditswe ngo: umukiranutsi azabeshwaho no kwizera”.

Abakristo bahamagarirwa kubaho mur’ubu buzima, budasanzwe bwo kwizera Imana buri munsi bakiri mwisi, kandi ntibusanzwe! Mu gihe jye n’umufasha wanjye twasozaga imirima yacu muri Lake Tahoe, twiyumvamo ko Imana yashakaga ko twimukira muri Sacramento, twateye intambye yo kwizera, twiguriza amafaranga menshi, ngo twishyure umwenda w’inzu muri Lake Tahoe, mu kwizera tugura inzu twashakaga muri Sacramento, dushiyira kw’isoko iyi muri Tahoe, hashira amezi umunani yose ntawurabaza ushaka kuyigura. Bitinze twimura intebe zacu tuzishyira mu bubiko, twimukira muri Sacramento, uwo munsi twimukiyeho tujya munzu yacu nshya, telephone yarahamagaye, ushinzwe amazu arambwira ati hari umuguzi! Twateye intambwe yo kwizera Imana, nayo irabyubahiriza.

Twagurishije inzu yacu muri Tahoe, twishyura umwenda wose. Ibyo ndabikunda cyane iyo mvuga ku kwizera nkabasha kuvuga ubuhamya uko Imana yamfashije mu byari bingoye,! Bishimisha umukristo kubaho mu kwizera.

Ikindi cyanditswe ni Abaheburayo 11. igice cyose kivuga ku kwizera no kwiringira Imana mubyo ukeneye byose, umutwe wijambo nkunda kubwirizaho mw’Isezerano rishya ni UBUNTU wa murongo nari navuzeho Abefeso 2:8 “twakijijwe ku buntu” ubuntu n’ikintu twagiriwe tutari tugikwiriye. Twari dukwiriye umuvinya kubera ibyaha byacu ariko Imana iturebana imbabazi, kubera ibyo Yesu yababajwe igihe yapfaga kumusaraba kubw’ibyaha byacu, duhita duhabwa, urukundo n’imbabazi z’Imana.

Undi murongo ukomeye cyane ni Tito 2:11-12 “kuko ubuntu buzana agakiza kubantu bose bwarahishuwe”. Utwigisha kuvuga oya ku byisi byonona, n’irari ryayo, ngo tubeho dutunganye mubuzima bw’ikigihe. Hari ibintu bibiri mbona muri ki cyanditswe, kimwe ni Yesu ubwe yitwa ubuntu, kandi iyo ubutekerejeho, ubuzima bwe burangwa n’ubuntu.

Ari kumusaraba yarasenze “Data ubababarire kuko batazi icyo bakora” no mumirimo yakoze yajyaga agira ubuntu Luka 7 hatubwira inkuru y’indaya yasomye ibirenge bye akabihanaguza amarira ye. Ubuntu bwe bushingira ku kubabarira. Ninde wakwibagirwa umugore bafashe asambana Yoha 8:1-11 Yesu abaza abari biteguye kumwica, niba hari utarkora icyaha abari we umutera ibuye bwa mbere. Ahita ahindukirira uwo ugore aramubwora ati, “singucira urubanza, igendere ntugakore icyaha ukundi” nkunda kubwiriza kubuntu bwa Yesu Kristo. Uwo numutwe wo gushishoza neza niba ufite Concordance. Inshiro nyinshi Paulo avuga k’ubuntu bwa Kristo, ndetse akajya abwira uwariwe wese bahuye ubwo buntu.

Hari amagambo menshi mw’Isezerano rishya umuntu yashobora kubwirizaho, wabwiriza ku gukiranuka, gusenga, Umwuka wera, hari byinshi. Icyangombwa nuko UBWIRIZA nkuko Paulo yabwiye Timoteo “jya ubwiriza ijambo” uhore witeguye mu gihe gikwiriye no mu gihe kidakwiriye, jya uhana uteshe, uhugure, ufite kwihangana no kwitondera ibi”

(2Timo 4:2)

Ntabwo ari ibintu bigoye gukopera amagambo avuga k’ubuntu mu Rwanda, ivangura ry’ amoko ryazanye ubuwicanyi, uwo mwuka uracyashaka gukomeza. Ariko igisubizo niki Ubuntu bw’Imana, butuma abantu bahunze bahungabanye bakongera guhindurwa. Nkuko Kristo yabi garagaje mu buntu, natwe duhamagarirwa kuba mu buntu bw’Imana. Iyo abandi badukoshereje tugomba kubababarira nk’uko Kristo yatubabariye, kandi ubagirire neza.

Urugero rwa hafi rw’abantu ni nka Pastor Protais nigikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge PHARP ikora bigaragaza ubuntu mubikorwa bifite ireme! Navuga nkumukristo w’umunyamerika, yuko ingero nagiye mbona mugihugu cyanyu zatumye mpinduka mbaho mubundi buryo. Kandi hari n’abandi benshi bakeneye kumva ubutumwa bakegera ubuntu bw’Imana.

 

"Ministering to the pastors of Africa"