The Book of Genesis – K

KUREBA MU ISEZERANO RYA KERA  (AMATEGEKO)

Ibitabo bitanu bibanza bya Bibiliya byitwa, iby’amategeko, kuko birimo amategeko Imana yahaye aba Isiraeli ikoresheje Mose, nubwo harimo n’inkuru yuko byagenze. Mose niwe wa byanditse.

IGITABO CY’ITANGIRIRO

Izina ry’iki gitabo rikomoka kuri “Septuagint” risobanura “itangiriro, isoko, cyangwa ivuko.” Mu mwaka wa 250 mbere ya Kristo, Isezerano rya kera ryahinduwe kuva mu gihebulayo bijya mukigereki. Umunya mateka witwa Josephus yavuze ko iryo hindura ryakozwe n’abatambyi 72 noneho iri jambo “Septuagint” rikomoka mw’ijambo mukigereki ryitwa “seventy” “mirongo irindwi” Yesu na Paulo bigeze kuvuga kunsobanuro ya Septuagint,.

Itangiriro n’igitabo cyivuga iby’itangiriro. Cyitubwira iby’itangiriro ry’ijuru n’isi, itangiriro ry’umuntu, iry’icyaha, n’itangiriro ry’umugambi w’Imana wo kuzana igisubizo ku cyaha. Ibice cumi na kimwe bibanza bitubwira iremwa ry’isi n’umuntu, uko icyaha cyaje nuko cyirimbura, n’umwuzure wa Nowa nibya kurikiyeho nyuma yibyo.

Igice cya 12 kugeza kucya 50 hatubwira ibya Aburahamu n’umuryango we, aho Imana yari kuzanyura gucungura abantu.

Ibice byingenzi.

1)      Kuremwa kw’ibintu (1:1-2:3) Iyo umuntu aza kubaho ku bw’impanuka gusa ntagaciro aba afite, nta shingiro ryari kubaho ryo kumenya ikibi nikiza. Ariko Imana yamuremye mw’ishusho yayo (1:26, 27). Umuntu afite agaciro karuta ak’inyamaswa, ibimera ndetse n’ibindi tubona ku isi. Umuntu afite ubushobzi bwo kugambirira, kuvuga, gutangara, gutekereza, no kwiyumva. Kuko dufite umuremyi dutegekwa nawe nk’uko umwana ategekwa n’umubyeyi we, Imana yahaye umuntu inshingano zo gutunganya isi (1:28; 2:15) ikaguma ar’iyi Mana, (zaburi 24:1) twebwe tukaba abakozi gusa.

2)      Gushakana (2:18-25) gushaka cyari igitekerezo cy’Imana si cy’umuntu, intego y’Imana nuko umugore yuzuza umugabo we, noneho akagira agaciro nk’umufasha. Kandi umugambi wayo kwari ugushingiranwa n’umugore umwe k’umugabo umwe kandi bakabana iteka ryose, (Matayo 19:3-6)

3)      Kugwa kw’umuntu (3:1-24) Mugihe Eva yatangiye gushidikanya iby’Imana yababwiye, yahise agwa mu cyaha. Inzoka imusezeranya ko azamera nk’Imana (5) buri gihe icyaha kituzaho gishingiye kur’iryo rari ryo gushaka kumera nk’Imana, tukishyiriraho amategeko yacu ubwacu. Ingaruka y’icyaha turayibona muriyo nkuru, byatumye umubano wabo n’Imana ucika, umubano w’umuntu n’abagenzi be, umuntu n’umutima we, hanyuma umuntu n’isi tubamo.

4)      Umwuzure (6:1-9:29) uko igihe cyagendaga niko umubare w’abantu wiyongeraga n’ibyaha bikiyongera (6:5) Imana yahisemo gutsemba ikiremwa muntu igatangira bushya iciye muri Nowa n’umuryango we. Nowa n’urugero rwiza rw’umuntu mwiza w’umwizerwa uhamya iby’Imana hagati y’abatizera (Abaheburayo 11:7, 1pet 3:20)

5)      Aburahamu (12-23) Imana yahamagaye Aburahamu imuvana mu muryango mwiza ariko wa gipagani, (12:1-3) Aburahamu yemeye umuhamagaro atazi aho azagana (Abaheburayo 11:8) Imana yagiranye isezerano na Aburahamu, imuha umuhungu wo muza bukuru, igerageza kwizera kwe. Ubuzima bwo kwizera, no kumvira kw’Aburahamu bizabere abizera bose urugero. (4:1-25)

6)      Isaka (24-26) Imana yahaye Isaka umufasha (24:1-67) Isaka abyara impanga (25:21-26) yari umunya mahoro (26:12-22) Imana ikomereza isezerano yagiranye n’Aburahamu muri Isaka (26:23-25)

7)      Yakobo (27-36) ariwe gatoya mu bana ba Isaka, yajyaga ab’umuriganya, akoresha abandi kugirango abone inyungu ze, ntibyabuza Imana gukomeza isezerano ryayo kandi iramuhindura ab’umuntu w’Imana.

8)      Yozefu (37-50) bene se baramwangaga kuko yakundwaga na Yakobo cyane, bituma bamugurisha nk’umucakara, ariko ubwo bugome Imana yabukuyemo umugambi ukomeye (50:20)

 

"Ministering to the pastors of Africa"