TITO
Tito yari umushumba ukiri muto wabaga mukirwa cy’ikeriti. Paulo yamutoje nk’uko yatoje Timoteo, amagambo nyamukuru mur’iki gitabo ni: “imirimo myiza” ryakoreshejwe inshuro esheshatu; “Ubuntu” (1:1,4 13; 2:10, 13 na 3:15)
Igice cya kabiri nigice cy’ingenzi kivuga ku isano hagati ye n’Itorero.
Dore incamake y’igitabo cya Tito.
I. Afungurana indamukanyo n’intashyo (1:1-4)
II. Kurobanurwa kw’abakuru b’Itorero (1:5-9)
III. Inkozi z’ibibi mu Itorero (1:10-16)
IV. Imikorere y’Itorero (2:1-3:11)
V. Impanuro za nyuma n’intashyo (3:12-15)