Urwandiko rwa I kub’ikorinto (1Corinthians)
Korinto wari umurwa munini wo mumajyaruguru y’Ubugiriki, wari utuwe nabantu 700.000 tuzi ko Intumwa Paulo yafashije gutangiza iri torero (Ibyakozwe nintumwa 18) yumvise ijwi ry’Imana rimubwira kugumayo, agumayo igihe cyingana n’umwaka umwe n’igice, nubwo yahuye nibibazo ariko yarihanganye itorero rirakomera.
Umurwa w’Ikorinto wari uzwi nk’umurwa w’abanya byaha, ahakoreshwaga ururimi rw’abagiriki hose handuye ingeso zabakorinto hose hakwira ubusambanyi, Itorero naryo ryahuye nibibazo bijyanye niyo myifatire, abiga benshi bizera ko uru rwandiko rwari rugenewe gukosora ibitagendaga neza ruvuga kubibazo runaka mwiteraniro ry’ikorinto muri rwo harimo igice gishimishije kiri mugice cya mbere (umurongo wa 18-25) aho Paulo arengera ikibwirizwa cye “umusaraba” wari icyaha kuba yuda bamutegaga amatwi ukaba ubupfapfa kubanyamahanga, ariko kubakizwa ukaba imbaraga z’Imana. Ninde wakwibagirwai igice cya 13 gisobanura iby’urukundo. Igice cya 15 nikimwe mubice birengera umuzuko wa Kristo ari nabyo shingiro ryo kwizera kwacu.
Dore icamake yigi gitabo cy’abakorinto ba mbere.
I. Iriburiro (1:1-9)
II. Kwirema ibice mu Itorero (1:10-4:21)
III. Ubusambanyi mu Itorero (5:1-6:20)
IV. Impuguro kubashakanye (7:1-40)
V. Impuguro kubyo kurya byatambiwe abadayimoni (8:1-11:1)
VI. Impuguro kubijyanye no gusenga (11:2-14:40)
VII. Inyigisho kumuzuko (15:1-58)
VIII. Ibyakusanyirijwe iyerusalemu (16:1-14)
IX. Indunduro (16:5-24)