IGITABO CYO KUVA
Nyuma y’imyaka 400 ishyanga rya Isiraeli ryamaze ari imbata mw’Egiputa, Imana yahagurukije Mose ngo akize Isiraeli (Abaheburayo 11:23-29) ako gakiza kaje gaciye mu byago cumi Imana yateje umuyobozi wicyo Gihugu ngo abone kurekura Aba Isirael.
Ibice by’ingenzi.
1) Kuvuka no guhamagawa kwa Mose (2:1-4:17) Mose yakuriye mu rugo kwa Farawo, ava mw’Egiputa ntiyashaka kugaruka, Imana imwiyereka imusezeranya kumukoresha gusohoza umugambi wayo.
2) Ibyago no kurekurwa (7:14-14:31) Imana yakoresheje ibyago cumi ngo yemeze Farawo kurekura Isiraeli, icyago cya nyuma cyabaviriyemo pasika yo kujya bizihiza/baziririza uko umwaka utashye.
3) Amategeko cumi (20:10-17) Aya mabwiriza yari ay’ibanze ku mategeko y’Imana yageneye aba Isiraeli, atangirana ibyo ishyanga rikwiye kwitwara ku Mana (3-11) akarangizanya ubusabane kuri buri umwe, (12-17)
4) Uko ihema ry’ibonaniro rikwiye kubakwa (25-40) ihema rigizwe n’ihema ryubatse aho umutambyi yajyaga atamba ibitambo ku Mana kubwa Isiraeli, bishushanya kubaho kw’Imana hagati mu bantu bayo.