The Book of Judges – K

ABACAMANZA

Abacamanza bategetse mu gihe cyo hagati y’urupfu rwa Yosuwa no gukora kw’umuhanuzi Samweli. N’ikigisho gikomeza cy’umuryango utagira ubuyobozi buturutse ku Mana, Abacamanza Imana yabahaye s’abajyanama gusa ahubwo bari bafite ibikorwa byo kubatura aba Isiraeli kuva mu bubata bw’abanzi babo, kandi bakanategeka. Iki gitabo gikomeza kivuga ukuntu Isiraeli yataye Imana igakomeza kwimika ibigirwa mana, bituma Imana yemera ko abanyakanani babagira iminyago babatoteza maze bagatakambira Imana, nayo ikabaha abacamanza babatabaye, ubuzima bwakomeje kugenda neza kugeza igihe abacamanza bapfaga, umuzenguko ukongera ukisubiramo.

Igitangaje hano n’ubuntu bw’Imana, igihe cyo Isiraeli yatakambiraga Imana yajyaga ibatabara ititaye kubibi bakoze, kandi mu kubikora igakoresha abantu basanzwe. Hari Ehudi waciye igihanga umwami wabanzi babo (3:15-23) Yoweli wigometse kubitekerezo by’ubugiraneza (14:17-22) na Samusoni wabayeho mu buzima bwo gusambana nuwo yashakaga kuzashakana nawe. Ntaho tubona Bibiliya ibashyiraho ibyaha bakoze. Ahubwo Imana yabakoreshaga kubera ukwizera kwabo (Abahebulayo 11:32-34) ititaye kungeso zabo mbi. Ubwo buntu n’ubushake bwayo biduha natwe ibyiringiro uyu munsi.

Ibice by’ingenzi.

1)      Umucamanza witwa Deborah (4:4-5:31) niwe wenyine mu bagore bo muri Isiraeli wafashije Baraki gutabara Isiraeli.

2)      Gidiyoni (6:1-8:32) Imana yakoresheje umuntu ufite ukwizera guke (6:36-40) kuyobora abantu 300 kurugamba rwo gutsinda ababisha babo babaruta ubwinshi (7:12) bigaragaza ko ubutsinzi bukeshwa imbaraga z’Imana atari izaba Isiraeli.

3)      Samusoni (13:1-16:31) Imana yari yarateguye Samusoni mbere yuko avuka imuha imbaraga zihambaye kugirango azakize abaisiraeli mu maboko y’abafilisitiya. (13:5) mur’iyo minsi nta mwami wari muri Isiraeli, buri muntu wese yakoraga ibumutunganiye.

 

"Ministering to the pastors of Africa"