Abafilipi
Paulo yarafite impamvu nyinshi ajya kwandika uru rwandiko: 1) yashakaga kwerekana urukundo n’ishimwe ry’impano y’amafaranga bari baramwoherereje; 2) yashakaga gushishikariza abafilipi guhagarara bemye mu mibabaro kandi bakishimira mu mwami batarebye ibibazo bafite; 5) kubakangurira kubana mu bumwe baciye bugufi; nyuma 6) kubaburira ngo bitondere abayuda babacengeyemo bagendera ku mategeko.
Ijambo nyamukuru muyandi magmabo ni ibyishimo. “ibyishimo” mu buryo ubw’aribwo bwose, iri jambo rikoreshejwe inshuro 16 mur’iki gitabo gito! Igice cya kabiri cyitwigisha kuri Kristo wisize ubusa akaza mu isi. Hanyuma igice cya kane Paulo atubwira ibanga ryo kunyurwa (4:11-13)
Dore incamake y’iki gitabo;
I. Intashyo n’ishimwe ku bafilipi (1:1-11)
II. Ibyabaye kuri Paulo ari Roma abwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo (2:1-30)
III. Imibereho yabari muri Kristo Yesu: Kugira wa mutima wari muri Kristo Yesu (2:1-30)
IV. Ingororano y’ubutsinzi bw’abari muri Kristo Yesu: Kumenya Kristo (3:1-21)
V. Amahoro y’ubuzima bw’umukristo: kumenya kubaho kwa Kristo (4:1-23)