Preaching from the Old Testament

UKUBWIRIZA KO MW’ISEZERANO RYA KERA
Mbere ya byose , ndashaka kubatongera mwe mwaje mur’izi nyigisho. Ndabatongera kugira umuhati wo kubwiriza ijambo ry’Imana. Mubishyiremo umwete muboneke hano, mubigirimo ubushake kwemera umuhamagaro w’Imana mu buzima bwanyu. Njya nezererwa ubutumwa bwiza bwa Kristo, kuko muri bwo, ntitwiyunze n’Imana gusa ahubwo twagizwe umuntu umwe, dufite intego imwe, icyerekezo kimwe n’ibyiringiro bimwe by’Iteka ryose. Imana ishimwe.
Kubwiriza n’amahirwe akomeye kandi ninshingano zikomeye. Abahanuzi bo mw’Isezerano rya kera, batangiraga gutanga ubutumwa, bavuga ngo “dore uku Uwiteka avuga”. Iyo Imana yavuganaga nabo, bari bafite inshingano zo guhererekanya ubwo butumwa babuha abandi Bantu babukeneye. Ezekeiyeri 33 ashimangira inshingano “y’umurinzi” iyo ubutumwa butanzwe, umurinzi abazwa ubugingo bwarimbutse. Murundi ruhande iyo ubutumwa bwatanzwe neza, hanyuma bakabwirengagiza, abantu barimbutse bazirengera ingaruka zabyo.
Tugomba gushishikarire kumenya ijambo ry’Imana, kugirango tubashe kuribwira abandi. Na none kandi n’ibyigiciro cyinshi guhamagarirwa kuvugira Imana. Nta n’umwe urigera abonekwaho ko akwiriye kuba yavugira Imana. Ariko Imana ihamagara abadakwiriye mu murimo wayo, ikadukoresha ititaye kubibazo byacu, n’imbibi zacu. Tuba dukoze neza kwicisha bugufi, tugatangazwa ninshingano iturenze twahawe mu buntu bw’Imana, mukuduhamagarira kuyivugira.
Ntashusho isobanutse y’ukuntu Imana yahamagaye buri muhanuzi wo mw’Isezerano rya kera. Ariko hari ingero nyinshi, bigaragara ko umuhanuzi yakiranye ubushake buke uwo muhamagaro. Ubwo Imana yahamagaraga Mose, Mose yatanze impamvu nyinshi z’urwitwazo n’impungenge. (Kuva 3:1-4:17) Yona we ajya kumwaro ajya mu bwato bujya ahatandukanye naho Imana yamubwiye kujya I Ninewi, (Yona 1:2,3) Yesaya yatsinzwe no kwandura kwe imbere y’Imana.(Yesa 6:5) Yeremiya yakiranye n’inshingano yo kubwira abatamwumva, bigometse, yahoraga yifuza uwamusimbura, kandi akaba yar’azi ko ijambo ry’Imana ari “nk’umuriro mumagufka ye” kandi icyo yasabwaga kwari ukubwiriza gusa (Yerem 20:7-9) iyo umuhamagaro ari uwukuri ntawubasha kuwuhunga.
Ariko hamwe nibyo, nta murimo mwiza kuisi nko kubwiriza. Igihe James A. Garfield yari Perezida wa America muwi 1881, umuvugabutumwa yagiye kumureba agira ngo amusabe akazi muri leta. Garfield aramusubiza ati; “nta kazi mfite naguha karenze ako ufite” Garfield yarazi icyo avuga kuko nawe yari umubwiriza butumwa. Gukorera leta n’iby’icyubahiro muri rubanda, kuko bikurinda kandi bikaguha gukurira abantu hano mwisi. Ariko kubwiriza ntibidufasha kubaho mur’ubu buzima gusa, binadutegurira ubuzima bw’Iteka ryose. Nk’uko leta ar’iya ngombwa, ubutumwa bwa Kristo buza yobora ibyo dukora byose nuko tubikora, rero n’amahirwe akomeye cyane, kandi n’inshingano zikomeye kubwiriza ubutumwa bwiza.
Niba uzabwiriza ubutumwa bwiza, ugomba kumenya iryo jambo. Ugomba gusoma Bibiliya ikagucengeramo. Muri Amerika tubivuga gutya ngo “shyira umutwe wawe mu ijambo n’ijambo urishyire mumutwe wawe” soma Bibiliya. Fata imirongo mu mutwe. Maze ikuzure wese. Ikugaburire. Reka ihindure uburyo ureba ibintu by’ubuzima. Ibitekerezo by’abantu ku Mana ntabwo bizigera biba byiza. Ariko Imana yavuganye natwe kandi iratwiyereka. Imana yabikoze mw’ijambo no mu mwana wayo, Yesu. Mujye musoma ijambo ryayo buri gihe!
Mujye mwibuka ko, kubwiriza kubaho mugushyiraho ihuriro hagati y’Imana n’ubuzima bwa buri munsi. Ningombwa kumenya icyo ijambo ry’Imana rivuga, ariko tugomba kureba uko rihuza ibibazo by’ubuzima tubamo. Ese waba uzi, akababaro, nibibazo by’abantu mubwiriza? Niba ubizi, waba uzi icyo ijambo ry’Imana rivuga kuri ibyo bibazo? Waba uzi ibyiringiro, n’umunezero by’abantu ubwiriza? Mbese uzi ibiriho bibera mu Isi ubamo? Wana uzi ibibera mugihugu ubamo cyangwa umugabane wawe, cyangwa mwisi muri tubamo muri rusange. Nk’abagaragu b’Imana, duhamagarirwa kubwira abantu aho ijambo rihurira n’ubuzima bwacu n’ukuntu Imana ituyobora ikaduha ibyiringiro.
Mukubwiriza ibyo mw’Isezerano rya kera, nibya ngombwa kwibuka ko Imana yo mw’Isezerano rya kera niyo yihishuye mw’Isezerano rishya. Abantu bamwe bareba Imana yo mwisezerano rya kera nk’Imana yihutira kurakara, ikunda guhatira abantu gukomeza amategeko yaduhaye. Ariko ukuri nuko Isezerano rya kera ryateguriraga Isezerano rishya no kuza kwa Yesu. Yavuze ko ataje gukuraho amategeko ya Mose ahubwo yaje kuyakomeza. (Matayo 5:17) yarabisoanuriye abigishwa be nyuma y’izuka rye, yuko urupfu rwe no kuzuka kwe, hamwe no kubwiriza ubutumwa bwiza, uzasanga byarahanuwe mu “byanditswe” icyo Itorero rya mbere ryari rifite nk’ibyanditswe nicyo cyitwa sezerano rya kera uyu munsi. Isezerano rya kera ryisanga ryarasohoreye mumirmo ya Yesu Kristo nubuzima bwe. Ibyo bivuze ko abakristo babwiriza, bakwiye gushobozwa kubwiriza n’ibyo mu Isezerano rya kera.
Isezerano rya kera ritangira rihishura ko Imana ariyo muremyi w’ijuru n’isi. Umuntu umwe yaravuze ati, niba twemera ibyanditswe mu Itangiriro 1:1 ko ari ukuri “mbere na mbere Imana yaremye Isi n’ijuru” ntakindi cyaba gisigaye nk’ikibazo muri Bibiliya. Imana yashoboye kurema byose, ntakibazo yagira cyo kutashobora gukora ibitangaza. Muri America kimwe nahandi bizera ko iyisi turimo yapfuye kubaho gusa nta mpamvu, ntacyerekezo, kandi ko nta Mana yigeze irema isi. Ariko niba natwe turi umusaruro w’ibyapfuye kubaho, ubuzima bwacu ntacyo bwaba bumaze. Kandi bibaye bimeze bityo, nta mpamvu yo kumenya ikibi n’ikiza. Dufite umudendezo wo gukora ibyo dushaka byose, kandi tuba dushorewe nibitekerezo tutabasha kumenya uko twanyura mubuzima ngo dutere imbere.
Igihe igitabo cy’Itangiriro cyandikwaga, amahanga yarazengurutse abantu b’Imana Isiraeli, bizeraga ko hariho imana nyinshi, n’imyuka myinshi igenga abantu. Bibwiraga ko ari ngombwa gushaka uko banezeza izo mana zose. Ariko iyo Itangiriro ritubwira ngo Imana yaremye ijuru nisi, haba hatubwira ko Imana yonyine ariyo ifite ububasha kuri buri kintu cyose, tudakwiye gutinya indi myuka yose. Urugero ni kubantu benshi bakera, nubwo inyenyeri zifitiye akaaro ubuzima bwacu, ariko iyo Itangiriro ritubwira ko Imana ariyo muremyi. Havuga ko yaremye n’inyenyeri, (Itangiriro 1:16) ntidukwiye kuramya inyenyeri. Ahubwo dukwiye kuramya Imana yaziremye.
Kuko Imana ar’umuremyi, iradukunda. Bibiliya imwita “Data” nkuko umubyeyi wese mwiza akunda abana be, Imana nayo ikunda abantu bayo. Kandi nkuko umubyeyi wese mwiza arinda abana be niko n’Imana irinda abana bayo. Nkuko umubyeyi wese mwiza ahaza abana be, niko Imana nayo ihaza abantu bayo. Ntidukwiriye kubaho dutinya Imana, cyangwa ngo dushidikanye ko itwitaho. Burigihe ihora ishaka ukuntu yabana natwe. Tujya dutekereza ko urukundo nubuntu bw’Imana ariryo jambo nyamukuru mw’isezerano rishya, kandi niko biri. Ariko biragaragara mu Isezerano rya kera ko Imana itatoranije Isiraeli kuko hari ibyiza bakoze ahubwo nuko Imana yahisemo kubakunda (Gutegekwa 7:7-8; 9:4-6)
Kuberako Imana ariyo muremyi, yita kubyo yaremye byose. Isezerano rya kera ritubwira umubano wihariye Imana yarifitanye na Isirael, abantu bakomoka kuri Aburahamu. Imana yabahaye urubuga runini. Abahanuzi bamwe bahanuye, baburira amahanga aturanye na Isiraeli kubyaha byabo. Kuko Imana ariyo yabaremye igomba kubitaho. Kandi yifuzaga kubana nabo. Yifuzaga ko Isiraeli yaba “umucyo wandi mahanga” (Yesaya 42:6; 49:6) tujya dutekereza ko za misiyo ariyo ngingo nyamukuru yo mw’Isezerano rishya, kandi niko biri. Ariko kandi tubona mw’Isezerano rya kera. Ko Isiraeli yananiwe gukora ibyo Imana yabahaye, ariko Kristo abisohoreza mw’Itorero.
Imana umuremyi, yita kuisi yaremye. Abantu bajya bibaza nyir’ubutaka ariko Zaburi 24:1 havuga “Isi yose n’ibiyuzuye n’iby’Uwiteka, abantu n’ibintu n’iby’Uwiteka”. Imana yaremye umuntu umushyira mungobyi ya Edeni imutegeka kuyihingira (Itang 2:15). Ntidukwiye kuramya isi, kuko tuyitegeka tukayitunganya, kuko Imana yarayiremye iduha ubushobozi n’inshingano zo kuyitaho.
Imana umuremyi, s’Umwami wisi n’abantu gusa, ahubwo n’Umwami wamateka. Abantu bamwe batekereza ko ubuzima bugendera kuruziga butagira icyerekezo cyangwa intego. Ariko Bibiliya itwereka ko hari aho amateka agenda agana. Igihe Imana yahamagaraga Aburahamu ngo ayikurikire, yagaragaje mu masezerano ibyo azakorana nawe. Imana isezeranya Aburahamu kuzamuha igihugu, n’urubyaro rutabarika, kandi yuko izamuhindura umugisha kurubyaro rwose rwo mwisi. Iryo sezerano ryasohoreye muri Kristo, nyuma yibinyejana byinshi, hari aho amateka agenda agana. Amateka afite icyerekezo n’intego. Kandi Imana niyo iri hejuru y’amateka.
Kuko Imana yatwihishuriye, natwe twayemera. Aburahamu niwe rugero rw’ibanze mukwizera Imana. Ntabwo yizera gusa ko Imana iriho, ahubwo akorera kuruko kwizera, ariko kwizera kwa Bibiliya nyakuri. Abaheburayo 11:8, zirikan ko ubwo Imana yahamagaraga Aburahamu, “yarasohotse atazi aho agiye” kwizera nyakuri ntigusaba kubanza kumenya ibisubizo byose, cyangwa ibisobanuro mbere y’icyo usabwa gukora. Ahubwo tugomba kumvira kuko twiringira Imana kudukorera ibikwiriye byiza, hamwe nisi muri rusange, nubwo tuba tutazi uko bizagenda. Aburahamu yarafite ubushake bwo gutambw n’umwana we, kuko Imana yari yamusabye, kuko yiringiraga Imana ko ikora ibikwiriye kandi ishobora no kumuzura mubapfuye. (Itang 22, Abaheb 11:19)
Ijambo nyamukuru risanzwe rizwi mu Isezerano rya kera n’ Isezerano. Isezerano nukwiyemeza kwimpande zombi, aho batemeranwa gusa gukorana ibintu runaka, ahubwo nino gushaka ibyafasha undi. Imana yahamagaye Aburahamu bagirana Isezerano. Itang 15, na 17 cyane cyane kwagura intego yisezerano bafitanye. Itegeko rya Mose naryo kwari ukwagura isezerano n’Aburahamu. Imana irabisobanura ko gukomeza isezerano bizamuzanira umugisha ukomeye, mukinyuranyo kutayakomeza bizana imibabaro ikomeye (Abalewi 26, Gutegeka 28)
Kwemera Imana kwacu kwiza si ukubaha amategeko yaduhaye gusa. Ahubwo iyo tumaze kumenya ko ariyo muremyi wacu, kandi ko Idukunda, ikaba yitanga ku bwacu idushakira ibyiza, ibyo biba bihagije yuko twayiramya. Rero kuramya ni ikintu gikomeye mw’Isezerano rya kera. Zaburi nyingi zuzuyemo amagambo meza yo kuramya. Rimwe na rimwe zigaragaza guhangana n’icyo Imana irimo gukora, cyangwa icyo itarakora, ariko iba icyitwa Imana, ikwiriye guhabwa icyubahiro. Kenshi zisubira mu mateka ariki niwe Mwami w’amateka akwiriye kubahwa. Ubundi zaburi zishimira Imana icyaricyo n’ibyo ikora. Abahanuzi kenshi babivugaho ibyo kutaramya Imana nkuko bikwiye, nk’abantu b’Imana, bakwiriye kuramya ibigirwa mana cyangwa bakaramya Imana yabihishuriye ikabahamagara kugirana umubano nayo.
Ijambo ry’Imana ryanditse, Bibiliya, ni nk’isambu ya zahabu. Yuzuyemo ubutunzi bwinshi. Nk’uko bisaba gucukura ubwo butaka ngo ukuremo zahabu, niko bimeze no muri Bibiliya ugomba gucukumbura ngo ugere kubutunzi buyirimo. N’inshingano y’ubuzima bwose. Ariko izakomeza kuguha umugisha wowe n’abantu ubwiriza iryo jambo.

"Ministering to the pastors of Africa"