Urandiko rwa mbere rwa Petero.
Petero niwe ya ntumwa yatengushye Yesu mw’ijoro ryo kugambanirwa kwe, ariko akaza kugarurwa n’umwami ubwe; kandi ku munsi wa Pantikote (Ibyak 2:38) ni Petero wahagaze arabwiriza, Isezerano rishya riravuka. Urwandiko rwe rwa mbere rwandikiwe abari abashyitsi n’abimukira, abakristo b’abayuda, abo byigeze ngombwa ko batatanira muntara zose z’I Roma, abanza abwira abababazwa kubwa Kristo, ijambo ryo kubabazwa rikorehejwe inshuro 16 mur’iki gitabo gito.
Petero avuga ukuntu Yesu atituye inabi abamubabaje (2:18-25) ahubwo akicisha bugufi imbere yucca imanza zitabera.
Igice cya gatatu kirimo ibijyanye n’ingo z’abashakanye, igice cya gatanu kirimo ibisa nibyo muri Yakobo 4 cyivuga uguca bugufi mu gihe uri mu bigeragezo cyangwa mu bikomeye.
Incamake y’igitabo cya 1Petero
I. Agakiza k’abizera (1:1-12)
II. Kwezwa kw’abizera (1:13-2:12)
III. Guca bugufi kw’abizera (2:13-3:12)
IV. Imibabaro y’abizera (3:13-5:14)