RUSI
Byabayeho mu gihe cy’abacamanza (1:1) iyi nkuru yo kwizera, guca bugufi n’urukundo bihinyuza igitugu n’amahane byahozeho icyo gihe. Nubwo kwizera kw’abisiraeli kutari gukomeye icyo gihe, ariko hariho bake bagumanye kwizera. Imana iri mu gukora itegeka mu buzima bwa buri muntu buri munsi kugirango izahe umugisha abantu bayo kubw’umugambi wayo. Ntabwo ar’inkuru yo gukundana gusa ahubwo niya basogokuruza ba Dawidi, umwami wab’Isiraeli ndetse niya Yesu wo mu muryango wa Dawidi.
Iyi nkuru itubwira umuryango wavuye muri Isiraeli ukajya muri Mowabu kubera ikibazo cy’inzara, cyangwa ahari hakubiyemo n’impamvu z’ubuyobozi bw’igitugu cy’amahanga. Abahungu babo bashaka aba mowabukazi, ariko bapfusha se nabo barapfa, basiga nyina witwaga Naomi hamwe n’abagore babo. Naomi agarutse iwabo Ibeterehemu muri Isiraeli Rusi yahatirije kumukurikira ngo umuryango wa Naomi uzabe uwa Rusi (1:16,17)
Kuko cyar’igihe cy’isarura Rusi ajya guhumba mu murima, ahura na Boazi nyir’umurima, kandi yari mwene wabo na Naomi, kandi Baozi akaba yashimishijwe n’inkuru yumvise ukuntu Rusi yafashije Naom ahita agura umugabane wa Rusi nk’uko imigenzo y’abayuda yabitegekaga, ahita amujyana amugira umugore we. Imana isubiza isengesho rya Boazi (2:12) Iba ihaye Rusi umugabo, kandi iha umugisha Naomi w’umwuzukuru. Iyo Imana yinjiye mu bintu ibisanzwe birahinduka, ubuzima bugahabwa umugisha bugafata iyindi ntera.