IGITABO CYA II CYA SAMWELI
Iki gitabo gikurikirana imirimo ya Dawidi uhereye akiba Umwami mu gihe Sauli yapfaga ukageza kwiherezo ry’ingoma yo gutegeka kwe. Ibi bice icumi bibanza bitubwira guhirwa kwa Dawidi no kwaguka kwa Isiraeli. Ariko igice cya cumi na kimwe kitubwira icyaha cye na Betisheba, n’ubuzima bwe ubutware bwe no gutangira kugenda ukundi uhereye icyo gihe gukomeza.
Ibice by’ingenzi.
1) Dawidi aririra Sauli na Yonatani (1:1-27) Nubwo Sauli yitwaye nabi nk’umuyobozi w’abantu b’Imana, Dawidi yar’akimwubaha kubera umwanya Imana yari yaramuhaye, kandi aririra Yonatani inshuti ye.
2) Dawidi ahabwa intebe y’Ubwami gutegeka Isiraeli yose, (5:1-5) Dawidi aba umwami ukomeye.
3) Dawidi azana isanduku y’isezerano Iyerusalem (6:1-23) mu kuzana iyi sanduku Dawidi ntiyubashye Imana gusa, ahubwo yahinduye Yerusalem umurwa mukuru muby’Umwuka.
4) Umugambi wa Dawidi wo kubakira Imana inzu (7:1-29) Dawidi yashakaga gusimbura igicaniro akubakira Imana inzu. Ariko Imana ntiyabyemera, Ivuga ko izemerera Salomo akaba ariwe uyubakira.
5) Icyaha cya Dawidi na Betisheba (11:1-27) akanya gato ko kugendagenda hejuru yinzu ye byamuviriyemo irari ry’ubusambanyi n’ubwicanyi. Yakobo 1:13-15 asobanura ukuntu icyaha gitangira mur’ubwo buryo, intambwe kuyindi kugeza ubwo kikugeza kukurimbuka kuruta uko wabitekereza.
6) Kwigomeka kw’Abusalomu (15:1-18:33) Dawidi yakoze neza nk’Umwami ariko ntiyakora neza nk’umupapa (1Abami 1:6) Abusalom yarafite ubwibone n’uburiganya. Kandi yaragiye guhirika ubutegetsi bwa se Dawidi.