The Book of I Samuel

IGITABO CYA I CYA SAMWELI.

Iki gitabo cyitubwira inkuru y’abayobozi batatu batandukanye mu mateka y’abisiraeli, Samweli, Sauli na Dawidi, mu gihe ibindi byanditswe bitubwira ukuntu Imana ikorana n’abantu bayo. Imana yahaye Hana umwana w’umuhungu aza ari gisubizo cy’amasengesho yitwa Samweli bisobanura “icyo nasabye Imana” nyuma abantu basabye Umwami, Imana yatumye Samweli gusiga Sauli amavuta ngo abe Umwami.

Nyuma Sauli agaragaweho no kutizerwa muri uwo muhamagaro, Imana ihagurutsa Dawidi kandi ikoresha Samweli kumusiga amavuta ngo asimbure Sauli. Iki gitabo cyanditswe mu myaka igihumbi mbere yuko Kristo avuka, mugihe Isiraeli itagendaga neza imbere y’Imana, mu gihe Samweli yarakiri muto yibera mu rusengero icyambere yakoreshejwe kwari uguhanura urubanza kuri Eli umutambyi n’abahungu be.

Igihe Isiraeli yasabaga Umwami byari bihwanye no kwifuza kuba nkayandi mahanga y’abapagani byose byari ukubera ibyaha by’ubusambanyi by’abhungu ba Eli?. Kandi nubwo Sauli yahawe isezerano yaje kubona muri Dawidi ko yamusibura, aterwa n’imyuka mibi atangira ashaka kwica Dawidi. Iki gitabo gisozwa kigaragaza Sauli apfa ubwami busigara mu bibazo.

Ibice byingenzi.

1)      kuvuka no guhamagarwa kwa Samweli (1:1-3:21)

2)      Aba Isiraeli basaba umwami (8:1-22) abahungu ba Samweli ntabwo bubahaga Imana, bari bari kurutonde rw’abazamusimbura nk’abayobozi bayobora Isiraeli. Kubera ko abantu batashakaga abayobozi bameze batyo kandi kuko bashakaga kumera nkayandi mahanga, basabye Samweli ngo abahe umwmami, Samweli abibona nko kumwanga ariko Imana ibibona nko kuyanga ubwayo kuko Imana niyo yari Umwami wabo.

3)      Gutoranwa kwa Sauli aba Umwami (9:1-10:26) Sauli yatangiye yicisha bugufi nk’umuntu w’Imana.

4)      Sauli ananirwa kuyobora (15:1-35) aho kumvira ibyo Imana yamutegetse byose akabyuzuza, yakoze ibyenda gusa nabyo kandi atari byo, agomera Imana. Uhereye kuri iyi ngingo gukomeza, Samweli ntiyongeye kubona Sauli uretse kumuririra gusa.

5)      Dawidi na Goliati (17:1-58) Iyi n’inkuru imwe izwi cyane ivuga kuri Dawidi akiri mutoya ajya guhangana na Goliati, igihangange cy’Abafilisitiya. Nubwo Dawidi yari muto muto kandi adafite uburambe mu bya gisirikare, ukwizera kwe kwatumye ahangara Goliati n’ubuhanga bwe bumushoboza kumwica.

6)      Sauli yanga Dawidi (18:10-27:12) igice cya nyuma cyiki gitabo cyitwereka Sauli atera Imana umugongo, ishyari yagiriye Dawidi, n’umwete wo gushaka kumwica.

7)      Urupfu rwa Sauli (31:1-13) dore ubuzima bushojwe nabi bwaratangiranye isezerano, kandi byatewe n’icyaha.

 

"Ministering to the pastors of Africa"