Zephaniah – K

ZEFANIYA

Zefaniya avuga amateka yumuryango we kuruta undi wese mubahanuzi batoya. Yakurikiranye igisekuruza cye kugeza kuri Hezekiya, kandi yahanuye mugihe cyo gutegeka kw’Umwami Yosia muri Yuda. Abami babiri bamubanjirije, Manase na Amoni bari bafite amatwara mabi kubijyanye n’umubano Yuda yarafitanye n’Imana.

Mugihe cyo gutegeka kwa Yosiya igitabo cy’amategeko ya Mose cyongeye kuboneka murusengero, bituma Yosiya azana ububyutse mugihugu. Ntagushidikanya Zefaniya yagize uruhare muri ubu bubyutse, avuga iby’umunsi w’Uwiteka, ijambo ryakoreshejwe na Yowel na Habakuki kuburira abantu iby’urubanza ruzaza, n’imigisha ku babaye abizerwa. Uwaba yaratekereje ko umugisha w’Imana wamaze gutangwa, ashobora kuba atekereza yuko iby’urubanza we bitamureba, ariko Imana itungura abantu bashyize ibyiringiro byabo mw’idini aho kuba abntu b’Imana bakizerwa. Yerusalem no kwiyemera kwayo kenshi yaciriwe urubanza (3 :1-7) ariko Imana yisigarizaga abantu, mugihe cyayo ikabahembura.

 

"Ministering to the pastors of Africa"